Masabo nyangezi biography of mahatma


Phocas Ndayizera
Masabo Nyangezi

Mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye urukiko Gacaca rwa Ntyazo rwaraye ruhaye igihano cyo gufunga burundu Masabo Nyangezi.

Masabo uzwi mu ndirimbo cyane cyane z’inyarwanda zirata ubwiza bw’ibidukikije n’ahantu, aregwa kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi.

Ibyaha aregwa byakorewe mu cyahoze ari Kinyamakara, hamwe na bagenzi be batanu bafatanyije urubanza, ariko we yawawe icyo gihano adahari.

Nyuma y’igihe kirekire cyarambiranye bamwe ntibashobore kwihanganira ijoro bagataha, urukiko rw’ubujurire rwaturutse mu murenge wa Ntyazo rwo mu karere ka Nyanza rwashyize ruva mu mwiherero.

Rwahise rutangaza ko Masabo na bagenzi be bagera kuri 5 bahamwa n’icyaha cya Jenocide.

Urubanza rwa Masabo rwari rumaze igihe kitari gito urukiko Gacaca rukurikirana ibimenyetso ku byaha aregwa.

Bagenzi be baburanira hamwe barimo n’uwigeze kuyobora Komini Kinyamakara, Nkubito Erneste, baribagerageje kwirega ku byaha bimwe nabo bahawe igihano nk’icye akaba ari nacyo gihano gisumbye ibindi gitangwa n’inkiko gacaca.

Inteko ikaba yahamije Masabo ibyaha birimo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugira uruhare mu bitero byishe abatutsi, gushishikariza abaturage ubwicanyi, gutunga imbunda no kwambara imyenda ya gisirikare, bityo imukatira igifungo cya burundu y’umwihariko.

Mbere ya 94 ubwo jenocide yabaga, Masabo yakoraga muri Minisiteri y’ibidukikije aza gufungwa imyaka 7.

Nyuma yo kurekurwa akaba yarakomeje ubuhanzi ku ndirimbo zitandukanye zirimo izivuga ku bidukikije.

Ntiyashoboye kuboneka mu rubanza rwe organisation yiregure ku byaha aregwa, ariko urukiko ruvuga ko utanyuzwe n’imyanzuro yarwo afite uburenganzira bwo gusaba ko urubanza rusubirwamo.

Bwana Masabo yavuganye na BBC Gahuzamiryango, avuga ko byamutangaje kuko ibyaha aregwa byari bimaze gufatirwa imyanzuro agirwa umwere.

Ngo ariko uko bimeze kwose, azakurikiza amategeko ajurire nk'uko abyemerewe.